MURAKAZA NEZA - SOYEZ LES BIENVENUS

NONCIATURE APOSTOLIQUE AU RWANDA.doc
Document Microsoft Word [111.0 KB]
Télécharger

Missa yo gusabira Nyiricyubahiro Musenyeri Augustin MISAGO wari Umushumba wa Diyosezi Gikongoro (28/6/1992-12/3/2012) muri Santarali REBERO avukamo.

Tariki 6/5/2012, Santarali Rebero ifatanije na Paruwasi Nyagahanga, yasabiye Missa Musenyeri Augustin MISAGO uherutse kwitaba Imana, tariki 12/3/2012. Igitambo cya Missa cyayobowe na Padiri J.Damascene MUGIRANEZA, Umunyamabanga wa Diyosezi ya Byumba, [...]

Kubaka Urugo : Umutwe wa Kane: Kandi ngusezeranyije ko ntazaguhemukira kugera ku rupfu

Indahiro y’abiyemeje gushinga urugo

Indahiro y’abiyemeje kurushinga iteye itya : «Jyewe K…nemeye ko wowe K…umbera umugore (umugabo) kandi ngusezeranije ko ntazaguhemukira mu mibereho yacu, ari mu mahoro no mu makuba, waba muzima cyangwa urwaye, ku buryo nzagukunda kandi nzakubaha iteka ryose kugeza gupfa». Gushyingirwa ni [...]

UMUNSI WO KUZIRIKANA KU GUSOMA BIBILIYA I GITUZA

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Mata 2012 ni umunsi wo kuzirikana ku gusoma Bibiliya. Ni icyemezo cy’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wafashe mu nama yateranye ku itariki ya 19 Kamena 2003 aho washyizeho umunsi wo kuzirikana ku gusoma Bibiliya buri gihe ku munsi wegereye itariki ya 9 Gicurasi ( C.E.P.R, Ordo liturgique Année 2011-2012, Pallotti-Presse, Octobre 2011 ).[...]

Ibimenyetso (symboles) n’ibikorwa (gestes) dusanga muri liturjiya

“Muhore mwiteguye gusobanura iby’amizero yanyu, mwitegure guha igisubizo umuntu wese uzababaza ibijyanye n’ukwizera kwanyu.” 1Pet 3, 16

Mu rwego rwo gufasha abakristu gushyira mu bikorwa iryo jambo ry’Imana, birakwiye kandi ni byiza ko abakristu bamenya ibisobanuro bya bimwe mu bimenyetso (symboles) n’iby’imwe mu bikorwa (gestes) babona muri liturjiya cyangwa mu Kiliziya muri rusange! Impamvu ni uko ibyo bimenyetso n’imihango bidufasha kurushaho kwegera Imana, ntabwo ari byo ubwabyo turangamira ahubwo turabirenga [...]

Gukuramo inda  ni ukwica umuntu

Muri  iki gihe tugezemo bita icy’iterambere,ubwiyongere bukabije bw’abaturage ni kimwe mu bibazo bihangayikishije kandi bibangamiye iterambere.Mu bisubizo byo gukumira ubwo bwiyongere bw’abaturage,gukuramo inda nabyo bihabwa umwanya,bigashakirwa imvugo zo kubiryoshya kugirango uburemere bw’ububi bwabyo bugabanyuke.Nyamara ariko, inyigisho za kiliziya,iz’abakirisitu muri rusange n’iz’abayisiramu ndetse n’imico[...]

Mgr Alfred RUTAGENGWA, Vicaire Général mushya wa Diyosezi ya Byumba

Ku wa kabiri tariki ya 03 Mata 2012 Umushumba wa Diyosezi yacu Musenyeri Servilien NZAKAMWITA yatangarije k'umugaragaro abasaserdoti n'abakristu bari bitabiriye Misa y'Amavuta ko yagize Padri Alfred RUTAGENGWA, Igisonga cye nyuma yo gutabaruka kwa Mgr Didace RUZINDANA.

 

Mgr Alfred RUTAGENGWA avuka muri Paruwasi ya Nyarurema, akaba ari Padri Mukuru wa Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Dominiko Savio ya Rwesero. Amaze imyaka 11 ari Padri.[...]

Gutangaza k’umugaragaro Gahunda y’ikenurabushyo ry’ingo muri Diyosezi ya Byumba

Bakristu Bavandimwe,

Nshimishijwe no kubagezaho uru rwandiko rwo gutangaza ku mugaragaro gahunda y’imyaka itatu (2011-2013), mu guteza imbere ubukristu muri Diyosezi yacu ya Byumba:  Ni gahunda y’iyogezabutumwa ry’ingo. [...]


20 Gicurasi 2012: UMUNSI MUKURU W'ISUBIRA MU IJURU RYA NYAGASANI

         AMASOMO:
 Intu 1, 1-11
 Ef 4,1-16
 Mk 16, 15-20


"15«Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu birernwa byose. 16Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa. 17Dore kandi n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye: mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya, 18bazafata inzoka; nibagira kandi icyo banywa cyica nta cyo kizabatwara; bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire.» 19Nuko Nyagasani Yezu amaze kubabwira atyo ajyanwa mu ijuru, maze yicara iburyo bw’lmana. "


ISOMO RYA MBERE

Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 1, 1-11) 

1Tewofili we, mu gitabo cyanjye cya mbere nanditse ibyo [...]

 

INYIGISHO, UMUNSI MUKURU W'ISUBIRA MU IJURU RYA NYAGASANI: 

1. Yezu winjiye muri kamere-muntu, akatwigisha, akatwereka inzira igana [...]

Newsletter